MU MUHA NDA UGANA AGASOZI KATABONE KU IKARITA ,IMVURA, IBINYUGUNYUGU, GUSHAKISHA INGAGI NO KWAKIRWA NEZA N’ABATURAGE NDETSE N’ABOGEZA BUTUMWA
Inyandiko mvugo y’urugendo rwo kuva kuwa 16 Gicurasi 2010 kugeza kuwa 22 Gicurasi 2010.
Ku Gisenyi niho twatangiriye urugendo.aho twaraye mu cyumba,ikinyugunyugu cyenda kungana na telefone igendanwa kiradusura.mu museso kare dutangira urugendo.mu ntangiriro byari byiza rwose ; umuhanda mwiza wa kaburimbo,imisozi myiza n’ikiyaga cya Kivu. Ariko twasanze twibeshyaga kuko niho twari tugitangira uwo muhanda muremure twarangije ibyuya byaturenze.buri gasozi twageragaho,twaherekezwaga n’utwana tw’utunyarwanda tutumvaga impamvu abazungu barimo kurira imisozi banyonga amagare. Imvura nyinshi yaraguye ,imaze guhita dukomeza urugendo rwacu. Twabonye bwije vuba cyane,ariko tugira amahirw yo kwakirwa n’umuryango utuye ku gosozi kitwa Mahoko,tuharara ijoro rimwe.
ASIA we yahise amenyana n’abakobwa batatu baje kutwicara iruhande ku musambi.umugabo wo muri urwo rugo yaraje atangazwa no kutubona,tumusobanurira ibyo urugendo rwacu,ariko kuvugana ntibyari byoroshye kuko nta n’umwe mu rugo uvuga icyongereza cyangwa igifaransa ; gusa twagize amahirwe kuko twari kumwe n’umusore wadusemuriraga. Tumaze kuganira gato no kumvikana neza,batwakiriye ku meza dusangira ifunguro ry’umugoroba tubonesherejwe na buji dore ko nta muriro w’amashanyarazi uri muri iyo nzu. Ku meza batuzimaniye amata ashyushye,imvange y’imboga n’uruhu rw’inyama z’inkoko,umuceri n’ibishyimbo bitetse kinyarwanda. Byari biryoshye twishimira no kwiyongera. Bukeye tugiye, abatuye ako gace baza kudusuhuza baduha amashyi menshi.
Iminsi mike yakurikiye yadusabaga imbaraga nyinshi,duhanga n’imihanda iterera n’umunaniro.twanyweye amalitiro n’amalitiro y’amazi n’uko dufata umuhanda .Twanyuze inzira ya pariki y’ibirunga,tubona amazi atemba ku misozi myiza n’ibibaya twareberaga kure.
Nyuma twageze mu Ruhengeri,dutangira gushakisha uko twabona ingagi.aho niho Diane Fossey yakoraga ;Nowak yahagaze aho ku munyapolonyikazi washakanye n’umugereki.kubw’amahirwe make ntitwashoboye kubona ingagi,ku mpamvu y’uko ntagihe twri dufite ndetse n’amafaranga yari ntayo.n’ubwo byagenze gutyo ariko twagize n’amahirwe :mu gihe twanyuraga rwagati mu mujyi,bitewe n’ibendera ryacu ry’umweru n’umutuku,abanyapolonyi bahari baratwitegerezaga.twahuye na padiri Martin na Soeur Marie berekezaga muri Congo.Padiri Martin yatunguwe cyane no kutubona kuko yarasanzwe azi iby’urugendo rwacu n’impamvu yarwo.abonye uko tumeze adutumira gusangira primus ikonje.haje kugera kandi abanyamerikakazi bari baraye baducumbikiye,ndetse n’abandi babikira batatu b’abamisiyonari :Dorothée,Milka et Barbara.nyir’akabari yifashe ku mutwe atabasha kumva aho abo bazungu bose baturutse.
Twaganiriye ibyerekeye Nowak n’ubutwari bwe,dufatira hamwe agafoto k’urwibutso hanyuma baduha n’amakuru y’ibidutegereje imbere.
Ku busanzwe umunyarwanda aguha igisubizo kimwe ku kibazo umubajije.ibyo twabibonye mu gihe twabazaga intera yaba iri kuva aho kugera mu Gakenke(Nemba),kuko ntaho wayibona ku ikarita ;twahawe ibisubizo binyuranye :iminota mirongo itatu,kilometero 3,kilometero 20,muraterera umuoszi gato muhite muhagera ;ariko mu by’u kuri twahagenze amasaha atanu.izuba rimaze kurenga twibonye tugeze mu Gakenke,turara kwa Kitty umunyamerikakazi ukora mu mshinga wa Peace Corps.bucyeye twongeye gufata umuhanda,tunyonga umunsi wose ahazamuka,izuba ry’igikatu naryo rituriho.turara ijoro rimwe mu mangazini y’umunyarwanda,twongeye kwegeranya imitwaro yacu,umunyarwanda umwe adusabye kujya kurara mu rugo iwe,umuryango we ugizwe n’abantu icumi.Aho twahafatiye amasomo amwe n’amwe y’ikinyarwanda.kuva aho twakagendeye ahaterera,twabonye ahamanuka tugiye kugera i Kigali.mu masaha y’ikigoroba tugera i Gikondo,ahari abamisiyonari b’abanyapolonye.
Inyandiko- mvugo « Congo Safiri »y’u Rwanda(igice cya 1) :Swiatoslaw Rojewski
Dukurikiye inzira Kazimierz Nowak yanyuze,twageze i Kigali mu murw mukuru w’u Rwanda.twashakishaga aho abapadiri bera batuye kuko(dufatiye ku makuru twabwiwe,ngo hari umwe muri bagenzi bacu wigeze kuhagera),ariko twaje kubwirwa ko iyo nzu yabo itagihari.twageze mu rugo rw’abapadiri ba Mutagatifu Pallotti i Gikondo,batwakirana ubwuzu bakurikije imvugo igira iti « Umushyitsi mu nzu ,Imana mu nzu »
Twahasanze abapadiri,abafurere n’ababikira b’abamisiyonari,bose badutega amatwi batangarira cyane uko tubabwira inkuru za Nowak ; n’ubwo bwose hashize imyaka myinshintabwo ari umuntu uzwi cyane.inkuru zarakomeje kugera mu gicuku ;twabasigiye ikarita yibutsa urugendo rwa Nowak.
I Kigali kandi twahuye na Béatha-Shyaka,umunyapolonyikazi umaze igighe aba mu Rwanda ;hamwe n’umuryango we,yihutiye kumenyekanisha umushinga w’urugendo rwacu.
Bucyeye twabonanye na Nyakubahwa Consul wa Polonye,M. Charles Ngarambe hamwe na Minisitiri wa siporo n’umuco Jean Pierre Karabanga(Kabaranga),n’abahagarariye itangaza makuru:TV(tereviziyo)n’ibinyamakuru ;batubajije ibyerekeye umushinga w’urugendo rwacu n’icyo ugamije,nyuma badufata amafoto banatubaza ibindi bibazo binyuranye.twanasuye nyuma y’aho uhagarariye ishyirahamwe ry’abakora siporo y’amagare mu Rwanda M.Festus Bizimana.Mu biganiro twagiranye,harimo n’uburyo twagira imikoranire hagati y’abakora siporo y’amagare bo muri Polonye n’abo mu Rwanda.uyu M. Bizimana azwi mu Rwanda ho guharanira ko siporo y’ amagare yatera imbere mu rwego rwo kurengera ibidukikije noguteza imbere ubuzima bwiza.
Twanatumiwe mu isiganwa ku magare riteganijwe ryiswe « tour de gorilla »,umuhanda wo ntuduteye ubwoba na busa kuko twawuzamutse kugera i Kigali . igihe kigeze twongeye kurira « Brannabory » zacu ,dufata umuhanda.
Twaraye iryo joro aho imodoka zivana cyangwa zijyana ibintu mu mahanga zihagarara(arrêt de transit international) ariko byadusabye gutanga ibisobanuro bihagije mu Kinyarwanda,kugira ngo umurinzi wari ufite kalachnikov(karacinikofe) atureke twnjire,turare mo imbere.
Twaje kugira amahirwe amazekumva impamvu itugenza,aratureka turinjira ;tumaze gushinga amahema yacu aho mu kibuga,uhagarariye parking ndetse n’undi wasemuraga baratwegera,n’uko inkuru za Nowak zirongera ziratangirwa.ifoto Nowak yifotoranije n’umwami Mutara wa I yadufashaga kubivuga neza kuko uwo mwami azwi cyane kandi cyera ntibyari bikunze kubaho kwifotozanya n’umuzungu.
Batumenyesheje ko bimwe mu bimodoka byari biparitse aho bishobora kuba bitwaye toni 70.
Mu museso wa kare twongeye kuzinga amahema yacu,dufata umuhanda.imisozi ihanamye n’izuba ry’igikatu biradutegereje.tugera ahitwa « Karenge » hari imirimo y’ubukorikori,aho ureba imisozi y’ibirunga uyitegeye.umuturage waho adutiza uruhande rumwe rw’umurima we tuhashinga amahema turara aho ;turya ibirayi,ibitunguru n’imbuto za olive.
Mu gihe twari tukirya,abapolisi baba barahageze,ngo bikurikije itegeko rigenga ako gace,tuharaye mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu Rwanda ngo nta munyamahanga wemerewe kurara hanze,twagerageje kwisobanura biba iby’ubusa,tuza gukizwa n’isinya ya minisitiri yari yasinye mu gitabo cyacu,n’uko baratureka turyama mu mahoro ;abashinzwe umutekano bamaze kumva ibyacu n’uko twamaze kubonana n’ubuyobozi bukuru biyemeza kuturinda iryo joro.Mu gitondo kare,dufata umuhanda ujya mu Ruhango,twakirwa n’umukororombya wari utwikiriye imisozi.
Inyandiko-mvugo « Congo safiri »y’u Rwanda (igice cya 2)-Swiatoslaw Rojewski
Itsinda ryacu rifata imihanda iterera igana Ruhango.mu nzira wtahuye n’impanuka zimwe na zimwe,umunyururu uracika ;Radek yiyemeza kuyasana,tuguma aho naho Asia we yandika :wakeka ko amagare y’aba bahungu ari gupfa kubushake.twagize ikiruhuko gihagije mu gihe cyo gusana amagare tunaboneraho gufata ka primus(inzoga nyarwanda).
Tugeze mu Ruhango,ahari misiyoni y’ababikira b’Abapalotini,twakirwa na sœur Anne.
Twakiranywe ubwuzu nk’itsinda rya Nowak,nyuma twakirwa ku meza,ariho ibiribwa bitetse kinyarwnda :fufu(uburyo bwa mbere bwo gutegura imyumbati),isosi y’intoryi na epinari,croquettes,ibishyimbo bivanze n’imboga
tutibagiwe gushyiraho n’agasenda(gateguye mu mavuta ,gakaze cyaneeeeeeeee),uretse igaburo rikuru kandi twanyoye no ku ikawa y’u Rwanda,irimo isukari yakozwe mu bisheke,byo mu mirima yari hafi aho,no ku mata y’inka zari aho hafi ;kumenya u Rwanda ,uburyohe,impumuro,n’imisozi byarwo byiza byatubereye nk’inzozi mu gihe twateraga intambwe mu ya Nowak.
Twasuye abawta barimo bakora utubindi mu ibumba,twitegereza uko abagore babiri barimo bahindura mu karundo k’ibumba akabindi keza ;iyo bakarangije bakanyuza mu ifuru bakakotsa kugirango gafate isura ya nyuma.
Batubwiye ko kamwe bakagurisha idorari rimwe ;twifuje kukagura ariko tugira ikibazo cy’uko twagatwara.mbere yo kugenda twasigiye uwo muryango urwibutso.
Icyakurikiyeho ni ugusura ibitaro by’abamisiyonari ;twageze muri laboratoire,dusura aho abarwayi bategerereza n’aho bakirirwa ndetse n’aho ababyeyi babyarira,mber gato y’uko tuhagera,hari akana kavutse :umukobwa.abana b’abanyafurika bavuka basa n’abazungu nyuma uko akura uruhu rukagenda ruba igikara.nk’uko umugani nyarwanda ubivuga ngo « umugore w’igikara ategereza umwana w’umuzungu »,ibyo wtasanze ari ukuri koko.
Mu gihe twari tugitembera aho,agakipe k’abana karadukurikira ndetse n’abantu bakuru ukabona baraturebana amatsiko ;tubasuhuza twageragezaga kubabwira ibya Nowak n’iby’ingendo ze muri Afurika,ariko abawtumvaga bose wabonaga batang
Ese Kazik(Kazimierz Nowak) yaba yaribeshye ? ni uwuhe mwami w’u Rwanda baba barahuye ? « Congo Safiri »
Dukurikiye inzira Nowakyanyuze,twageze i Nyanza, aho abami b’u RWANDA babaga.
Umuhanda wo ni muremure kandi urazamuka nta kutubabarira. n’ubwo
haterera ariko hari n’ahamanuka (ni cyo gihembo cyacu).tukigera mu mugi,ingoro ndangamurage y’u Rwanda niyo idutanga imbere,nk’uko twabimenyeshejwe n’umuntu ubizi « THOMAS » akaba ari nawemuyobozi wayo.ibigize iyo ngoro byose biteguranywe isuku ihagije.
Harimo ingoro y’umwami yubatswe n’ababirigi n’utuzu dutoya tw’inyubako nyarwanda’tukaba ari natwo umwami yabagamo,twasuye ingoro,n’imirima y’ibwami.mu mafoto yari aho twireberaga ko twabonamo iyacu Kazimierz yifotozanya n’umwami.ariko ntitwayibona ;twarebye andi mafoto KN(ni uko yasinyaga mu nyandiko ze) yafatiye mu rugo rw’umwami ;twumizwa no kubona ku ifoto yacu KN ari kumwe n’umwami Mutara wa 1.dore rero ngo turatangira kwibaza ibibazo byinshi : ni nde uri kuri iyi foto ? tuza gusanga ko bidashoboka ko yaba umwami Mutara wa 1 kuko we yategetse mu kinyejana cya 17.
Mu 1931 uwari uri ku ngoma ni Mutara wa 3 Rudahigwa,wategetse kugera mu 1959 kumunya amakuru nk’ayo ntibyaduhaye amahoro kuko NOWAK we yanditse Mutara wa 1 umuhungu wa Musinga naho hano tukaba tubona Mutara wa 3 Rudahigwa.
Ibyo bishaka kuvuga ko wenda hari aho amakuru nyakuri yaba yarazimiriye mu mateka(y’imyaka ya za 1931-1933,KN MU RWANDA),abami Mutara wa1 n’uwa 2.kugira ngo twikure muri ako kayobera,twashakishirije mu yandi masoko(izindi nkomoko).
i Nyanza,tubifashijwemo n’umuyobozi w’ingoro ndanga murage,twabashije kongera gushyira
ikirango cyacu,cy’intambwe twateye mu ya Nowak,ubwo tugera ahahoze umurwa mukuru w’u Rwanda.ubwo ijoro riba riraguye,na none ni ibiro metero40 by’agaterera twirengeje n’umunaniro n’iki turara aho.mu gitondo,tuzenguruka Butare Asitirida ya kera (ku bw’ababirigi),umurwa mukuru w’u Rwanda.umujyi urimo ka minuza y’ingenzi mu Rwanda,ariko kuri ubu uragenda uta agaciro ugereranyije na Kigali.twagize undi mugenzi waduherekeje muri iryo cukumbura,uwo ni WILLIAM S…uturuka i Burundi akaba ari umwarimu muri kaminuza y’i Butare.nyuma tuza kumenya ko aba kandi akora i Opole(kimwe natwe)aho arangirije kwiga kaminuza i Wroclaw,dore imyaka irakabakaba 7.na none aba abaye andi mahurirane atumvikana twabereye abahamya muri urwo rugendo.
Dufatanyije na William,twageragejegukemura icyo kibazo cyo kumenya uwo mwami uwo ari we ;ibyo byatumye tujya mu ngoro ndanga murage y’u Rwanda i Butare.aha naho ifoto yacu itangaza abakozi b’ingoro ;umuyobozi w’ingoroyashatse kudufasha gukemura
ayo mayobera,atangira kuduha amasomo ku byerekeye uruhererekane rw’abami mu Rwanda.
Ku ifoto rero,KN ari kumwe n’umwami Mutara wa 3 Rudahigwa.Mu Rwanda,hari amazina ane y’uruhererekane rw’abami yahindurwaga nyuma y’abami bane bakurikiranye .buri mwami,uretse izina ry’uruhererekane,agira izina rye bwite ;nk’uko ku ifoto Kazik ari kumwe n’umuryango w’umwami ndetse n’umwami Mutara wa 3 Rudahigwa umuhungu wa Musinga,Nowak akaba yaraketse ko ariwe bari kumwe dukurikije ibyo yanditse.amayobera rero arasobanutse,gusa ni ngombwa kongera gukosora ibisobanuro by’ifoto.
Traduit par Claire Urujeni
Congrégation des Sœurs Des Anges
je suis ravis de trouve sur votre site les ecris que j’ai moi meme traduit en Kinyarwanda.je ne comprend pas bien le polonais mais j’aimerais etre beneficie de tous vos publications.merci